Connect with us

Sports

Chelsea yegukanye Champions League ya 2 itsinze Man city.

Ikipe ya Chelsea yegukanye igikombe cya kabiri cya uefa champions league itsinze Ku mukino wanyuma Manchester city.


Ni umukino wanyuma wari utegerejwe n’abakunzi baya makipe yombi aho wagombaga kubera muri Portugal nyuma yaho igihugu cya Turkey cyari bwakire cyakomeje kurangwa n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa covid-19 bituma bayimurira kuri sitade Dragao yo mu gihugu cya Portugal yaririmo n’abafana batari bake kuruyu mugoroba.


Uyu mukino wari utegerejwe cyane kuko amakipe yombi yitwaye neza uyu mwaka w’imikino ndetse mu nzira yagiye acamo yakuyemo amakipe akomeye kandi zombi zikaba zifite abatoza bakomeye ibyo byose byakomezaga uyu mukino utabonetsemo ibintu byinshi ahanini kubera imibare myinshi y’abatoza.


Ikipe ya Chelsea yatangiye isatira cyane abasore bayo nka Timo Warner bahusha cyane gusa igice cya mbere kigiye kurangira Kai Harvetz umudage w’imyaka 21 yaje guhindukiza umuzamu Ederson amutsinda igitego chambers cyagiyemo ku munota wa 42 igice cya mbere kinarangira ntakindi gikorwa kigaragayemo usibye umupira wakinirwaga hagati.


Amakipe yombi yavuye kuruhuka abasore ba Manchester city ubonako bafite inyota yo kwishyura ngo batware igikombe cya mbere mu mateka yabo gusa biranga banakora impinduka zimwe na zimwe biba iby’ubusa umuzamu Edward Mendy n’abinyuma ba Chelsea bayibera ibamba umukino urinda unarangira ari igitego cyagiyeno ku munota wa 42 gitanze igikombe cya kabiri cya Champions league kuriyi kipe ya Chelsea.


Umutoza w’ikipe ya Chelsea Thomas Tucher yari final ye ya kabiri mu myaka ibiri yikurikiranya doreko n’umwaka ushize yatoje Paris st Germain ayigeza ku mukino wanyuma batsindwa na Bayern Munich byanamuviriyemo kwirukanwa gusa kurubu nawe akaba agiye mu mateka y’abatoza bafite iki gikombe bakunze kwita icy’amatwi manini ikipe ya Chelsea yegukanaga ku nshuro yayo ya kabiri doreko icyo yaherukaga yagitwaye itsinze Bayern Munich icyo gihe ikaba yaratozwaga na Roberto Di Mateo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports