Connect with us

Sports

Djihad Bizimana yatandukanye na Beveren anayisigira ubutumwa.

Bizimana djihad wakiniraga ikipe ya Waasland Beveren yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ububirigi yamaze kuyisezera nyuma y’imyaka itatu ayikinira.


Umukinnyi w’umunyarwanda Djihad Bizimana uzwi kw’izina rya Djidro usanzwe ukina hagati mu kibuga mw’ikipe y’igihugu amavubi nyuma yo gusoza amasezerano ye n’ikipe yakiniraga mu gihugu cy’ububirigi yayisezeyeho nyuma Yuko iyi kipe inabuze amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere doreko yamanutse mu cya kabiri.


Mu butumwa yahaye iyi kipe abinyujije Ku mbuga ze nkoranyambaga Bizimana djihad yagize ati: Ati”Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b’ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.”


Akigera muri iyi kipe, yagiye abona umwanya wo gukina ndetse akabanza mu kibuga, ku mwaka we wa nyuma nibwo yaje gutakaza umwanya wo gukina ndetse ntoyongera kugaragara mu bakinnyi 18 iyi kipe yitabazaga ku mukino.


Djihad Bizimana yakiniye ikipe ya Etincelles y’iwabo I rubavu ari nayo yakuriyemo, yayivuyemo muri 2014 ajya muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe, 2015 yahise ajya muri APR FC batandukanye muri 2018 yerekeza mu Bubiligi.Muri uku kwezi kwa Gicurasi kandi Djihad Bizimana nibwo yakoze ubukwe n’umukunzi we Simbi Dalda biyemeza kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports