Connect with us

Breaking

Ikigo cyari gishinzwe kuburira abantu ib’ikirunga Nyiragongo batanze impamvu bitakozwe zirimo kwibwa ibikoresho

Umunsi ku munsi ikigo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyitwa ‘Goma Volcano Observatory’ nicyo gisanzwe gifite inshingano zo gukurikirana iki kirunga cya Nyiragongo maze kikamenyesha abaturage igihe hari impinduka bakibonyeho zishobora kubashyira mu kaga.

Kuba amakuru y’iki kirunga ataherukaga kujya hanze byaturutse ahanini ku mikorere mibi irimo na ruswa yaranze ‘Goma Volcano Observatory’ bigatuma Banki y’Isi ihagarika inkunga yayigeneraga.

Kuva Banki y’Isi yahagarika gutanga aya mafaranga imikorera ya Goma Volcano Observatory yatangiye kuzamba, amafaranga yo kwishyura abakozi nayo kugura lisansi ikoreshwa igihe bagiye gusura ahantu runaka atangira kubura.

Umukozi wa Goma Volcano Observatory, Honore Ciraba yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko kuva Banki y’Isi yahagarika aya mafaranga byabasubije hasi ku buryo batakibasha no gufata ibipimo by’ibanze ku kirunga.

Yavuze ko kugeza ubu batabasha no kubona ubushobozi bwo kugura internet ifasha gukoresha ibyuma baba barashyize kuri iki kirunga ndetse n’ayo kugura lisansi ifasha abashakashatsi kugera aho bakorera.

Mu inkuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com ,Ikiganiro yagiranye n’Umushakashatsi mu bijyanye n’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yagize ati koko iki kibazo cyo kubura amikoro kiri mu byatumye iki kirunga kiruka bisa n’ibitungurany. Yongeyeho ko indi ntandaro ari ibikorwa byo kwiba ibyuma byakoreshwaga mu gupima Nyiragongo.

Ati “Ubundi muri Congo bari bafite uburyo batangamo amakuru, bakayageza ku nzego z’ubuyobozi ariko nanone hari ibyuma bipima ubushyuhe biri mu misate ya kiriya kirunga, bipima uko umuriro ugenda wiyongera narabibonye kuko nagiye njya kugisura inshuro nyinshi.”

Ariko imbogamizi ihari ikomeye ni uko ibikoresho bimwe na bimwe byagiye byibwa ugasanga nk’ibyuma bitanga umuriro hifashishijwe imirasire y’Izuba na camera ziri hejuru ku birunga zatangaga amakuru afasha gukurikirana ubuzima bw’ikirunga buri munsi biribwe, bityo amakuru ntabashe kuboneka. Ibyo byose ni zimwe mu mbogamizi zikomeye hakiyongeraho n’amikoro ari nayo mpamvu iki kirunga cyatunguranye cyane kubera ko ubushakashatsi butari bugikorwa neza.

Kugeza ubu Abantu bagera kuri 245 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito.

Bibarwa ko hafi 15% by’umujyi wa Goma byangijwe n’icyo gikorwa, ku buryo abantu 120 000 basigaye badafite aho kwikinga.

Iruka ryo kuri uyu wa Gatandatu ntabwo haratangazwa niba hari ubuzima bw’umuntu bwahatikiriye, icyakora hari bimwe mu bindi nk’imirima, ibikorwa remezo nk’imihanda n’inzu zangiritse biturutse ku mitingito.\


Written by Mugwiza Provy

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking