Connect with us

Sports

Kwizera Olivier hashize icyumweru atagaragara mu mwiherero wa Rayon Sport.

Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Rayon sport amaze iminsi igera ku cy’umweru atagaragara mu mwiherero byanatumye asiba umukino Rayon sport yatsinzwemo na As Kigali I muhanga.

Umuzamu wa Rayon sport Kwizera Olivier yasohotse mu mwiherero kuva ku mukino usoza itsinda B muri shampiyona Rayon Sports inganya Gasogi United 1-1, uyu munyezamu Kwizera Olivier ntabwo arongera kugaragara mu bikorwa by’iyi kipe.

Uyu mukino wabaye tariki ya 17 Gicurasi 2021 ku kibuga cya Bugesera aho amakipe yanganyije 1-1, aho igitego Rayon Sports yatsinzwe kitavuzweho rumwe cyitiriwe ikosa ry’umunyezamu washatse gucenga bikarangira akoze ikosa batanga penaliti.Nyuma y’uyu mukino amakuru ahari avuga ko yajyanye n’abandi mu mwiherero akararayo bukeye ahita asohoka nta ruhushya ahawe.Kwizera Olivier yaje kugaruka bamwangira kwinjira mu Nzove mu mwiherero bamusaba kubanza kujya kwipimisha icyorezo cya Coronavirus.

Uyu muzamu kuva icyo gihe yaragiye ariko ntiyagaruka, kugeza aho Rayon Sports yatangaje ko uyu mukinnyi atari mu bakinnyi iyi kipe izifashisha ku mukino yaraye itsinzwemo na AS Kigali kubera ikibazo cy’imyitwarire kugeza nubu bivugwa ko ntawuzi aho aherereye kandi ikipe imukeneye aho igeze aho rukomeye mu gushaka igikombe kurubu ikaba uri gukinisha umusimbura we Bashunga Abouba.

Kwizera Olivier yagiye aregwa amakosa menshi Haba mu kibuga no hanze yacyo kuva kera byagiye binatuma abatoza bamwe bagenda bamutakariza icyizere harimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami ubwo yakoraga ikosa ku mukino u Rwanda rwari rwakiriyemo Côted’ivoir agatanga igitego kidasobanutse byanatumye ibyo yakoze ku mukino wa Gasogi byaratumye abantu bamwibazaho ku yindi nshuro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports