Connect with us

Sports

Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’ubufaransa Emmanuel Macron bitabiriye umukino wa Patriot BBC.

Perezida Paul Kagame yatumiye mugenzi we Emmanuel Macron w’ubufaransa kureba imikino ya Basket iri kubera mu Rwanda aho bitabiriye umukino wahuje Patriots na Ferroviario de Maputo.


Uyu mukino wari uwanyuma mu mikino ya 1/4 aho aya makipe yomb I yagombaga kwishakamo ujya mu kiciro gikurikiyeho byaje guhira Patriots igatsinda Ferroviario Ku kinyuranyo cy’amanota 2 gusa imbere y’abayobozi batandukanye barimo umukuru w’igihugu Paul Kagame na Emmanuel macron w’ubufaransa.


Uyu mukino wari ishiraniro kuko amakipe yombi yagendaga yegeranye mu manota bisa nkaho yose anganya ubushobozi gusa Patriots ikarushaho nk’ikipe uri mu rugo imbere y’umurindi w’abafana ndetse n’abakuru b’ibihugu byombi gusa amanota 2 aza kuba ikinyuranyo birangira Patriots igiye mu mikino ya 1/2 aho izahura n’ikipe ya Monastir yo muri Tunisia.


Perezida w’igihugu cg’ubufaransa Macron ari mu Rwanda mu ruzinduko aho yagiranye ibiganiro bitandukanye na mugenzi we w’u Rwanda ndetse anasura ibikorwa byinshi harimo no gusura urwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi ruri Ku gisozi ibikorwa byose yasuye bikaba birangiye anajyanye na nyakubahwa perezida Paul Kagame muri Kigali Arena kwirebera irushanwa rya the Bal rigeze aharyoshye.


Mu mikino ya 1/2 ikipe ya Patriots izakina na Us Monastir yo muri Tunisia naho zamalek yo muri Egypt ikine na Petro de Louanda yo muri Angola gusa umukino wanyuma wo ukazaba ku cy’umweru taliki ya 31 hakaboneka Ku nshuro ya mbere uwegukana Bal.

1 Comment

1 Comment

  1. Koromani

    May 30, 2021 at 8:03 am

    Patriot ikomereze aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports