Connect with us

Sports

Perezida Paul Kagame yakiriye J Cole mu Biro bye.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuraperi w’umunyamerika J Cole umaze iminsi mu Rwanda aho ari gukinira ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya BAL.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Jermaine Lemmar Cole uzwi kw’izina rya J Cole umuraperi ukomeye yageze mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya BAL ririmo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ribera mu Rwanda muri Kigali Arena kuva tariki ya 16 Gicurasi rikazasozwa tariki ya 30 Gicurasi aho we n’ikipe ya Patriots BBC yaje gufasha bamaze kubona itike ya 1/4.


Uyu muraperi kandi ubwo yari hano mu Rwanda akaba yarasohoye Album y’indirimbo yise ‘The Fall off’.Iyi Album igizwe n’indirimbo 12 zakozwe n’aba-producer bakomeye mu muziki 14 barimo Timberland, Jake One, DJ Dahi, Tommy Parker n’abandi kuko ni umuhanzi ukomeye mu njyana ya hip hop hariya muri leta zunze ubumwe za amerika ndetse no kw’isi hose.


Iyi nkuru yaje kumenyekana Ku mugoroba w’ejo ubwo Ibiro by’Umukuru w’igihugu(Village Urugwiro), babinyujije kuri Twitter, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye uyu muraperi uyu munsi nubwo birinze kuvuga icyo baganiriye gusa bavuze bati: “uyu munsi Perezida Kagame yakiriye J Cole wakiniraga Patriots BBC mu irushanwa rya BAL.”


Irushanwa rya Bal rirakomeje hano muri Kigali arena aho hagiye gutangira imikino ya 1/4 bashaka ikipe izatwara igikombe gusa usibye umupira w’intoki iri rushanwa ririmo n’ibindi bikorwa bikomeye harimo abashyushyarugamba n’aba DJ bakomeye basusurutsa abitabiriye iri rushanwa harimo kandi gahunda ya visit Rwanda arinabyo ahanini J Cole yajemo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports