Connect with us

Sports

Rayon sport yakoze imyitozo ya nyuma yitegura bugesera.(Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sport ku munsi yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino ifite kuruyu munsi n’ikipe ya Bugesera Fc kuri sitade ya Bugesera I saa kenda.

Nyuma yo gutsindwa umukino ubanza n’ikipe ya As Kigali inarushwa abatoza n’abakinyi biyi kipe ikunzwe n’abafana benshi hano mu Rwanda bakoze inama iyobowe n’umutoza wayo Guy Bokasa bafata imyanzuro yuko bagomba gukora bishoboka byose bagashimisha abafana biyi kipe.

Mw’ijambo rikomeye uyu mugabo yavuze mbere y’imyitozo yavuze ko buri mukinnyi agomba kureba ku masezerano ye muriyi kipe,ndetse akareba niba ibyo akora bihwanye nibyo ikipe imutangaho.akomeza ababwira ati:ikipe hano ntanumwe ifitanye ikibazo nawe mwese murahembwa neza ariko sinzi ikibura ngo mutsinde ati kuriyi nshuro ndashaka amanota 3 abafana badukeneyeho ibyishimo dore tubarimo ideni.

Ntagihindutse Rayon sport iraza gukina umukino wayo idafite umuzamu Kwizera Olivier nanubu imyitozo yakozwe adahari gusa iraba yagaruye bamwe mu bakinnyi batakinnye umukino wa As Kigali harimo rutahizamu Sugira Ernest na Manace Mutatu bose bari barabonye amakrita atukura ku mukino wa Gasogi united.

Mu yindi mikino iri buze kuba uyu munsi muri Rwandan League mu bugesera saa 12:30 ikipe ya Police fc irakira Musanze umukino nawo utoroheye umutoza Haringingo Francis kuko yatsinzwe umukino ubanza na Bugesera,undi mukino uri I musanze aho Musanze fc nyuma yo kwirukana Seninga Innocent iri buze kwakira ikipe ya Muhanga fc itameze neza muriki gihe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports