Connect with us

Sports

Rwanda league: Rayon sport yatsinze Bugesera,Police na Musanze nazo zibona atatu.

Shampiyona y’u Rwanda yakomeje Ku makipe ahatanira igikombe ndetse nandi arwanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri aho Rayon sport yitwaye neza itsinda Bugesera.


Mu mikino yabaye kuruyu wa Kane ikipe ya Police yakiriye Marine hakiri kare I bugesera Nuko Musanze yakira Muhanga,Kiyovu ikina na Mukura arinako Rayon sport yakinnye na Bugesera I bugesera.


Umukino wari utegerejwe ni uwari buhuze Rayon sport na Bugesera aho ikipe ikunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda ahanini yari yatezwe uyu mukino bitewe Nuko imaze iminsi ivugwamo ibibazo no kutabona amanota byanatumye abantu bahurura kuza kureba uko iri bwitware gusa nubwo yabanjwe igitego yaje guhita isubiza binyuze kuri Manace Mutatu ndetse na Girbert Mugisha.


Mu gice cya mbere Bugesera yaje gutsinda igitego ku burangare bw’abinyuma ba Rayon sport binagaragara ko Rayon ntagisubizo ifite cyo kwishyura gusa igice cya mbere kigiye kurangira nk’ikipe nkuru yahise isubiza nuko rutahizamu wumu congoman Manace Mutatu yishyura igitego cyagaruye ikipe mu mukino bahita banajya kuruhuka bakivayo ku munota wa 64 Girbert Mugisha yaje gushyiramo igitego cya 2 arinako abatoza ku mpande zombi bakora impinduka bidatinze Rayon sport yongeye kubona uburyo nuko Mugisha Girbert wagize umukino mwiza aza gushyiramo igitego cya kabiri cyakuye Bugesera mu mukino arinako umukino waje kurangira ku 3:1.


Mu yindi mikino Kiyovu sport yanyagiye Mukura ku mumena ibitego 3 ku 0 byatsinzwe na Samson Babua ndetse na Robert Saba watsinze 2 gusa Police yaje gusubiza nyuma yo gutsondwa umukino ubanza aho yatsinze Marine 2:1 bya Mico na Osee arinako ikipe ya Musanze yihereranye Muhanga ikayitsinda ibitego 3:1 intsinzi yashimishije abanya musanze nyuma y’ibibazo byavugwaga mw’ikipe yabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports