Connect with us

Sports

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bageze mu mwiherero w’amavubi.

Ba myugariro Rwatubyaye Abdul na Ngwabije Bryan Clovis bamaze kugera mu Rwanda aho bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu.


Kuriki cy’umweru nibwo ikipe y’igihugu amavubi yatangiye umwiherero yitegura ibiri n’igihugu cya Central Africa aho abakinnyi bakina imbere mu gihugu aribo babanje kugera I nyamata aho umwiherero uzabera kuriyi nshuro hakaba hari hagezweho abakina hanze nabo babimburiwe na myugariro Rwatubyaye Abdul ndetse na Ngwabije Bryan Clovis ukina mu bufaransa.


Rwatubyaye Abdul ukinira Fc Schkupi yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia ari muri ba myugariro ngenderwaho mu mutima wa defanse,uyu musore akaba yaragiye gukina hanze ajya mu gihugu cya America gusa ntibyaza kugenda neza kurubu akaba yarahise abona ikipe ikina ikiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe akinira ya fc Schkupi yanabonye itike yo gukina conference league izitabirwa namwe mu makipe akomeye harimo na Tottenham Hotspurs.


Ngwabije Bryan Clovis we niyo nshuro ya mbere ahamagawe mw’ikipe y’igihugu amavubi nubwo yagiye yifuzwa cyane n’abatoza gusa we asaba umwanya WO kubitekerezaho gusa kuriyi nshuro akaba yemeye kwitabira ubu butumire akaba yanageze i nyamata aho abandi Bari,uyu musore akaba asanzwe akina yugarira mw’ikipe ya Sc Lyon ikina mu byiciro byo hasi mu bufaransa.


Abakinnyi 10 bakina hanze y’u Rwanda nibo bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent nkuko biteganijwe kuri gahunda abandi nabo barakomeza gusesekara I Kigali kuruyu wambere kugeza kuwa 3 aho umukino wambere uzaba kuwa 5.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports