Connect with us

Sports

Seninga nyuma yo kwirukanwa yatanze impamvu yatsinzwe zirimo ubusinzi n’akagambane.

Umutoza Seninga Innocent watozaga ikipe ya Musanze Fc yatangaje ko bamwe mu bayobozi bamugambaniye ndetse bagahishira abakinnyi basinda bikaba bimuviriyemo kwirukanwa.


Ku munsi wejo ubwo ikipe ya Gasogi united yakiraga Musanze Fc kuri sitade ya Bugesera umukino ugezemo hagati perezida w’ikipe ya Musanze yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Seninga Innocent nyuma yaho ikipe ya Gasogi yari imaze kubatsinda ibitego 4 kuri 1 ahita abwira abari aho ko yirukanye uyu mutoza ndetse ikipe ibinyujije kuri Twitter ihita ibyemeza.


Nyuma y’ibyo umutoza Seninga Innocent yandikiye ibaruwa perezida Trump amubwira ko atamusaba kumugarura mu kazi ahubwo kugira haveho ibihuha no gusebanya yabanza akareba team manager w’ikipe bivugwa ko yabonye abakinnyi banywa inzoga akabahishira ndetse na perezida w’abafana watanze ruswa ku bakinnyi ngo bitsindishe umutoza yirukanwe byanavuyemo umusaruro utari mwiza ku mukino wa Gasogi.


Seninga Innocent yagiye gutoza muri Musanze Fc mu ntangiriro z’iyi shampiyona umwaka ushize gusa shampiyona ntiyakomeza kubera covid aho igarukiye iyi kipe yisanga mw’itsinda rikomeye byayiviriyemo kujya gukina mu makipe 8 azavamo izizajya mu kiciro cya kabiri nyamara yarifite amanota menshi gusa ibi ubuyobozi bw’ikipe ntibubikozwa bwakomeje kunugwanugwa kwirukana uyu mutoza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports