Connect with us

Sports

Shampiyona y’u Rwanda yakomeje As Kigali na Apr zigwa Miswi.

Imukino ya shampiyona y’ikiciro cya mbe hano mu Rwanda yakomeje ku makipe ashaka igikombe ndetse nandi arwanira kutamanuka mu kiciro ya kabiri aho imikino yose yaje kurangira amakipe anganyije harimo n’umukno wari utegerejwe n’abatari bake wahuzaga As Kigali na Apr Fc.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya muhanga watangiye kw’isaha ya 15:00 utangijwe n’umusifuzi Louis watangiye amakipe yose yatakana ariko  As Kigali ikarushaho kwataka cyane ubonako abasore bayo barimo Hakizimana Muhadjiri na Shaban Chabalala bari kurema uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego gusa bikanga.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Nsabimana Eric Zidane, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier, Aboubakar Lawal, Hakizimana Muhadjiri na Shabani Hussein Tchabalala.

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Manisimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Djuma Nizeyimana.

Mu gice cya mbere nibwo ibitego ku mpande zombie byaje kuboneka aho ikipe ya As Kigali yabanje igitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo wumunya Nigeria Aboubakar Lawar acenze ba myugariro bya Apr fc atera ishoti umuzamu ntiyamenya uko bigenze.

Igice cya mbere kijya kurangira nibwo ikipe ya Apr Fc yokeje igitutu abinyuma ba As Kigali nuko myugariro Manishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende yateye umupira mwiza nuko rutahizamu Byiringiro Lague atsinda igitego cyo kw’ishyura igice cya mbere gihita kinarangira amakipe yombi anganyije 1:1.

Amakie yombi ubwo yavuye kuruhuka ikipe ya Apr yasatiriye cyane gusa kubona nigitego biranga cyane kuri rutahizamu Danny Usengimana wahushaga cyane byanatumye umukino urangira amakipe yombi anganyije 1:1.

Muyindi mikino yabaye ikipe ya Espoir I rusizi yaje kungaya n’ikipe ya Rusiro 2:2 nyamara Rutsiro yabanje gutsinda ibitego 2 hakiri nuko Espoir iza yishyura, naho ku mumena mu makipe arwanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri Gasogi united yaje kunganya na Gorilla Fc ibitego 2:2.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports