Connect with us

Sports

Umutoza Mashami yahamagaye 33 barimo amasura mashya nka Monnet paque n’abandi bakina hanze.

Kuruyu wa gatanu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yaraye ashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 33 azifashisha mu mikino ibiri ya gishuti u Rwanda rufitanye na Central Africa.


Umutoza Mashami Vincent yahamagaye urutode runini rw’abakinnyi bakina hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo barimo n’amasura amashya Atari amanyerewe mu Mavubi ibintu abantu benshi bishimiye ahanini bitewe n’ibyifuzo bari bafite.


Mu bakinnyi bakina hanze bashya bahamagawe mw’ikipe y’igihugu harimo umuzamu Buhake Twizere Clement ukinira Strommen If muri Sweden,harimo ba myugariro babiri aribo Ngwabije Bryan Clovis ukina muri Sc Lyon mu bufaransa na Rukundo Denis wa police yo mu bugande naho abandi bahamagawe barimo Samuel Gueulette ukina mu bubirigi naba rutahizamu barimo Kevin Monnet Paque wa Saint Etienne na Rafael York ukina muri Sweden.


Mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu n’ubundi biganje muriyi kipe harimo naho amasura mashya nk’umuzamu Ntwari fiacre wa Marine,myugariro Niyigena Clement wa Rayon na Ishimwe Christian wa As Kigali naho hagati ni Nishimwe Blaise wa Rayon harimo n’abasore bataha izamu nka Kwitonda Alain Bacca wa Bugesera Fc na Mugunga Yves wa Apr fc.


Amavubi aratangira imyitegura kuriki cy’umweru nyuma yuko shampiyona isubitswe n’ubundi kugira NGO ikipe y’igihugu yitegure iyi mikino ya Central Africa umutoza Mashami Vincent akaba yakoze impinduka nyinshi mw’ikipe yahamagaye harimo n’amazina amwe yagiye asiga kugira ngo harebwe n’abandi urwego bariho bahabwe amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports