Connect with us

Breaking

Villarreal yegukanye Europa League itsinze Manchester United kuri za Penarite.

Kuruyu wa Kane hari hategerejwe umukino wanyuma wa Uefa Europa League wagombaga guhuza ikipe ya Manchester United na Villareal umukino warangiye igikombe cyegukanwe na Villarreal.


Uyu mukino watangiye kw’isaha ya saa tatu z’i Kigali utangira amakipe yombi yigana aho abatoza bombi babanje gucungana no kujyana umukino gake gusa zigacishamo zikataka arinako abataka ba Manchester united bahushaga uburyo nubwo butabaga bukomeye.


Igitego cya mbere cyatsinzwe n’ikipe ya Villarreal y’umutoza Unai Emery gitsinzwe na Gerard Moreno Ku mupira mwiza waruhinduwe na Dani Parejo Ku mupira w’umuterekano rikaba ari ikosa Edison Cavani yarakoze igitego cyambere kirinjira gusa united ihita nayo ishaka uburyo yishyura bitanatinze kuko Edison cavani yaje kwishyura iki gitego kw’ishoti ryiza ryari ritewe na Rashford abinyuma bakawugarurira aho ahagaze Niko guhita ahindukiza umuzamu Rulli.


Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka ngo barebe ko babona igitego cg’instinzj biranga umukino unarangira ikipe zombi zinganyije bashyiraho iminota y’inyongera nayo habura uwutsinda arinako bahise bajya gutera penarite Nuko abakinnyi bose ba Villarreal barazinjiza harimo n’umuzamu gusa Man utd ntibyayihiriye kuko umuzamu David De Dea yaje gutera umupira arise usigaye umuzamu awukuramo.


Umutoza wa Villarreal wishimiye cyane iki gikombe doreko cyari icya 4 atwaye cyane ko ir rushanwa bakunze no kurimwitirira kuko amaze kuritwara mu makipe atandukanye kuruyu mwakaa w’imikino ho akaba yaraciye mu nzira ikomeye harimo n’umukino yatsinzemo Arsenal gusa bikaba binahaye amahirwe iyi kipe yo kuzakina imikino ya Uefa champions League nyamara bitewe naho yarangije muri shampiyona y’igihugu cya Espagne.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking