Connect with us

Sports

Mukura Ishobora kurokoka,Gorilla na Eteincelle zijya habi,dore uko imikino yagenze.

Imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere ku makipe ahatanira kutamanuka yakomeje amwe mu makipe ararokoka andi agana habi.

Kuruyu wa gatanu ku bibuga bitandukanye mu gihugu imikino ya Rwandan league yakomezaga aho habanje amakipe ahatanira kutamanuka mu kiciro cya kabirri saa 12:30 kuko nyuma yaho hagombaga gukinwa iyabashaka igikombe yo iri bunasozwe uyu munsi.

Umukino wari utegerejwe wahuje ikipe ya Mukura Vs yariri habi na Gorilla yatangiye neza bikanga kwanga uyu mukino waje kurangira Mukura ibonye amanota atatu akomeye yayifashije kuva mu murongo utukura yahise isimburwamo na Gorilla fc.

Indi mikino yabaye hari uwahuje Sunrise na Musanze i gorogota Sunrise inyagira Musanze 5:1 ibintu byatunguye abantu kuko musanze yabanje mu kibuga umuzamu wa gatatu akaza gutsindwa ibitego 3 aza gusimbuzwa Ndoli jean claude nawe ahabwa ikarita itukura biba ngombwa ko mwizamu hajyamo rutahizamu Twizerimana Onesme biza kurangjra Sunrise yariri habi itsinze 5 byose.

Gasogi United nayo mu karere ka muhanga yahihereranye Muhanga iyitsinda ibitego 4:0 naho Kiyovu sport ku mumena itsinda Eteincelle igitego 1:0 cya rutahizamu Robert Saba.

Kurubu amakipe azamanuka mu kiciro cya kabiri ntaramenyekana mbere y’umukino wa nyuma izaba kuruyu wambere Aho amakipe nka nka Muhanga yo yamaze kumanuka naho Mukura,Gorilla,Gosogi,Eteincelle na Sunrise zose zizavamo imwe iherekeza iyi kipe yo mu karere ka Muhanga.

Uko Imikino yose yagenze.
Uko Urutonde rwa shampiyona ruhagaze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports