Connect with us

Sports

Abazatoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bamenyekanye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyizeho abatoza batatu bagomba gutoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.


Mu nama yabaye kuruyu wa mbere ihuje komite nyobozi ya ferwafa bagomba guhitamo abatoza yemeje ko Habimana Sosthene ariwe uzaba umutoza mukuru wiyi kipe izitabira Cecafa izabera muri Ethiopia.


Habimana sosthen usanzwe utoza ikipe y’Amagaju yo mu kiciro cya kabiri ndetse akaba ari no mu batoza bungirije Mashami Vincent mw’ikipe y’igihugu nkuru kurubu niwe uzatoza iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23.


Mu bandi batoza bazakorana na Sosthene Rumumba harimo Umutoza wa Gasogi united Kirasa Alain uzaba yungirije ndetse n’umutoza Ndoli uzaba uwunguriza wa kabiri akaba asanzwe atoza mw’ikipe y’intare za Apr aba Bose kandi bakaba bazaba bari kumwe na Serge Mwambari uzaba wongerera imbaraga abakinnyi uyu akaba arinawe ubikora mw’ikipe y’igihugu nkuru.


Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 azitabira Cecafa izabera muri Ethiopia guhera mu kwezi gutaha kwa karindwi aho amwe mu makipe azitabira iri rushanwa batangiye kwitegura nubwo u Rwanda rutaratangira imyitozo gusa bikaba bivugwa ko ubwo aba batoza bari bumare kwemezwa bari buhite bahamagara ikipe ikajya mu mwiherero.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports