Connect with us

Sports

Amavubi anyagiye Central Africa mu mukino wa kabiri wa gishuti.

Ikipe y’igihugu amavubi yatsinze umukino wa kabiri wa gishuti inyagiye Central Africa kuri sitade amahoro I remera.


Umukino wa kabiri muyo aya makipe yombi yari bukine muri iki gihe cyahariwe amakipe y’igihugu amavubi yitwaye neza cyane atsinda iyo kipe yagaragaje urwego ruri hasi inayinyagira ibitego 5 kuri 0 biza bisanga ibindi 2 u Rwanda rwari rwatsinze mu mukino ubanza wabaye kuruyu wa gatanu.


Uyu mukino watangiye ikipe ya Central Africa bisa nkaho ishaka gukosora amakosa yakoze mu mukino ubanza gusa Ku munota wa kabiri amakosa y’umuzamu yaje gutuma Hakizimana Muhadjiri ahita atsinda igitego cya mbere ndetse amavubi akomeza kubura uburyo bwinshi gusa igice cya mbere kiri hafi kurangira umusore ukiri muto Mugunga Yves yaje gutsinda igitego cyiza arobye umuzamu Ku mupira yari ahaww n’umutwe na Muhadjiri.


Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho abasore nka Maddie kagele binjiye mu kibuga byaje no gutanga umusaruro mu busatirizi byaje gutuma u Rwanda rubona uburyo bwinshi byaje no gutuma hinjiramo ibitego bitatu byatsinzwe na Twizere Martin Fabrice watsinze bibiri ndetse na Nshuti savio watsinze icya gatanu umukino uza kurangira amavubi y’u Rwanda ari hejuru na Central Africa igaragaje urwego ruri hasi.


Iyi mukino ya gishuti yari iyo gufasha abatoza n’abakinnyi kwitegura imikino yo gushaka itike yo kujya gukina igikombe cy’isi kizabera muri Qatar aho iyo mikino yo gushaka tile izaba mu kwezi kwa 9 kurubu abakinnyi bakaba bagiye gusubira mu makipe yabo abakina shampiyona y’u Rwanda bakomeze guhatana kuko imikino yayo igomba gukomeza muriki cy’umweru haba Ku makipe ashaka igikombe ndetse nanzi ahatanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports