Connect with us

Sports

Amavubi: Bite bya Monnet Paque na Rafael York bataritabira ubutumire.

Nyuma yaho rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Saint Etienne Kevin Monnet paque ashobora kutaza kwitabira ubutumire bw’amavubi na Rafael York ashobora kutaza.


Kuwa gatanu taliki ya 28 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Mashami Vincent yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 33 harimo abakinnyi 10 bakina hanze harimo n’aba babiri bashobora kutitabira kuriyi nshuro bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye.


Kevin Monnet Paque nyuma yo gutandukana neza n’ikipe ya Saint Etienne yari amazemo imyaka irindwi ayikinira uyu mukinnyi biravugwa ko kuriyi nshuro ashobora kutitabira ubutumire ahanini bitewe no gushakisha ikipe shya azaba arimo umwaka w’imikino utaha gusa hari amakuru avuga ko atarasubiza abamwandikiye bamubaza igihe azazira ahanini bitewe no kuba adafite umwanya gusa abamuri hafi bavuga ko we ashaka gukinira u Rwanda.


Rafael York we yavuganye n’abatoza b’ikipe y’igihugu amavubi gusa nyuma yo kuvugana bakamubaza igihe yazazira ngo bamuhe itike gusa ntiyongeye gusubizi hakaha hari nandi makuru avuga ko uyu musore yaba yaranduye icyorezo cya covid-19 aribyo byatumye ataza gukinira amavubi hakaba hari n’ibihuha bivuga ko uyu musore yaba ari kwifuzwa n’igihugu cya Angola arinabyo byatumye atinda kuza mu Rwanda.


Abandi basore bahamagawe mu mavubi bari kugenda baza kuruyu wa gatatu uwari utahiwe ari myugariro Rukundo Denis wa Police yo mu bugande aho yageze mu mwiherero n’abandi uyu akaba aje nyuma ya Samuel Gueulette,Ngwabije,Rwatubyaye, Salomon ndetse n’umuzamu Buhake Clement bo bakaba baratangiye imyitozo n’abandi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports