Connect with us

Sports

Amavubi yatsinze Central Africa mu mukino wa gishuti.

Mu mukino wa gishuti wagombaga guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Central Africa warangiye u Rwanda rutsinze runarusha iyi kipe.


Ni umukino wabereye kuri sitade amahoro I remera aho amavubi ariyo yari yakiriye kuko kuri gahunda nuko hazakinwa imikino ibiri yose izabera mu Rwanda nkuko byumvikanyweho n’impande zombi.


Umukino.wahiriye abasore b’u Rwanda doreko arinabo batangiye bagaragaza inyota yo gushaka igitego nk’ikipe iri mu rugo aho hakiri kare haje kuboneka na penarite yakorewe byiringiro Lague gusa igahushwa na kapiteni Jacques Tuyisenge nubwo abasore batacitse intege byaje no gutanga igitego cyatsinzwe neza n’umutwe wa Rwatubyaye Abdul Ku mupira wari uhinduwe neza na Manishimwe Djabel.


Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’igitego 1:0 bakigaruka umutoza Mashami akora impinduka yinjizamo andi mazina Mashya mu mavubi nka Nishimwe Blaise,Rukundo Denis nubundi bakomeza kotsa igitutu Central Africa wabonaga itari mu umukino nubwo kapiteni wayo Geoffrey Kondogbia yacishagamo akarema uburyo gusa byose byaje kurangizwa n’igitego cya kabiri cy’u Rwanda cyatsinzwe na Tuyisenge Ku mupira yari ahawe neza na Nishimwe blaise nyuma yo guhanagura ba myugariro ba Central Africa umukino arinako waje kurangira.


Amavubi yitwaye neza mu mukino ubanza muri ibiri bafite kuko kuruyu wa mbere mbere yuko basubira mu makipe yabo hari bwongere kuba umukino wa kabiri nawo ushobora kubera kuri sitade amahoro ntagihindutse bikaba binashoboka cyane ko umutoza Mashami Vincent azasa nk’ushyiramo indi kipe itandukanye n’iyakinnye uyu munsi kugira ngo abakinnyi bose bahabwe amahirwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports