Connect with us

Sports

Apr Fc itanze isomo itsinda Bugesera 3:0.

Umukino wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga ikipe ya Apr fc na Bugesera urangiye Apr yihanije Bugesera ku bitego 3 ku busa.


Ni umukino wabaye hakiri Kare kw’isaha ya 12:00 kuri sitade ya Bugesera aho iyi kipe iterwa inkunga n’akarere yari yakiriye uyu mukino wanatangiye isa nkaho yihagazeho igerageza gukina neza ndetse n’ubwugarizi bwayo ubonako bufite gahunda yo gufata abataka ba Apr.


Igice cya mbere kigiye kurangira ikipe ya Apr fc nk’ikipe nkuru yatangiye kurema uburyo bushobora kuvamo igitego arinabyo byaje kuba ubwo bahinduraga umupira bashaka rutahizamu Nshuti Innocent aza gukorerwa ikosa hafi y’urubuga rw’amahina umusifuzi atanga coup franc yaje guterwa neza na Omborenga Fitina umuzamu wa Bugesera ntiyamenya uko bigenze Apr ibona igitego cya mbere cyanaje kurangiza igice cya mbere.


Igice cya kabiri amakipe yombi yazanye inyota arinako abatoza bombi bahise bakora impinduka bashaka kwishyura ku ruhande rwa Bugesera na Apr ishaka igitego cy’umutekano no kurangiza umukino byaje no kuyihira ubwo Sefu yazamukanye umupira akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penarite itavuzweho rumwe Nuko Manishimwe Djabel ayinjiza neza arinako haje kuboneka igitego cya gatatu cyatsinzwe na Byiringiro Lague wari winjiye asimbura Nshuti Innocent umukino urangira Apr fc itahanye amanota atatu.


Apr Fc kurubu iyoboye urutonde rwa shampiyona ku makipe 8 ashaka igitekombe aho my mikino itatu imaze gukina yatsinzemo ibiri inganya umwe na As Kigali iyi kipe akaba arinayo ifite igikombe cya shampiyona giheruka umutoza wayo Adil yatangaje ko bagomba gutsinda Police fc na Rayon sport bazakurikizaho kugira ngo bisubize iki gikombe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports