Connect with us

Sports

Apr Fc itsinze Rayon sport gitego cyo ku munota wanyuma.

Ikipe ya Apr Fc yongeye kubabaza Rayon sport iyitsinda mu mukino wa shampiyona wabahuzaga kuruyu wa gatatu kuri sitade ya Bugesera.


Uyu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi bitewe nubushongore n’ubukaka bwaya makipe anafite abafaba benshi hano mu Rwanda doreko arinayo afite ibigwi binini ugendeye Ku bikombe.


Uyu mukino watangiye kw’isaha ya saa 15:30 watangiye amakipe yombi ntawushaka gukina ajya imbere bigaragara ko umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga gusa bitangira guhinduka mu minota ya 30 ubwo rayon sports yatangiye kugaragaza ubushake Ku basore barimo Heritier Luvumbu na Matatu doreko hari n’umupira waje guhindurwa neza na Matatu Luvumbu acenga myugariro wa Apr bamutura hasi umusifuzi avuga ko Atari penarite.


Igice cya kabiri nicyo cyabayemo ibikorwa byinshi byo kwatakana kuko abatoza bombi bakoze impinduka bashaka gutsinda gusa Apr binyuze muri Jecques tuyisenge yagiye ihusha cyane arinako Rayon yahushije igitego cyabazwe cya Vitar Ourega Ku mupira wari uhinduwe na Maxims.


Mu minota ya 89 nibwo umutoza Adil yakuyemo Ruboneka ashyiramo Umukinnyi ukiri muto Anicet akijyamo ahita akora ikinyuranyo atsinda igitego Ku mupira yari ahawe na Lague byiringiro umuzamu Adolph wa Rayon sport ntiyamenya uko bigenze.


Apr Fc yagombaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kuba yakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona doreko na As Kigali banganya amanota yaje gutsinda ikipe ya Marine Fc I rubavu igitego 1:0 cya myugariro Karera hassan kurubu ikipe zombi zikaba zinganya amanota 13 mu mikino ibiri ya shampiyona isigaye hakaba hataramenyekana uzatwara iki gikombe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports