Connect with us

Sports

Apr Fc yateye intambwe igana ku gikombe,As Kigali na Police zibona atatu.

Ikipe ya Apr fc yateye intambwe igana ku gikombe inyagira Marine nubwo na As Kigali yari yatsinze Bugesera.


Mu mikino ya shampiyona Rwanda League yagombaga kuba uyu munsi ku makipe ahatanira igikombe aho yombi yabashije kubona intsinzi gusa akaba atandukanwa n’ikinyuranyo cy’ibitego yatsinze nyuma yaho Apr fc yanyagiraga Marine.


Umukino wabereye mu karere ka Huye wahuzaga ikipe ya Apr fc na murumuna wayo Marine Fc uza kurangira ikipe nkuru yigaragaje itsinda Marine yari yihagazeho mu gice cya mbere iyitsinda ibitego 6 byose byagaragaye mu gice cya kabiri bitsinzwe na Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague watsinzemo 3 ndetse na Mugunga Yves watsinze igitego cyanyuma cy’agashyinguracumu mu minota y’inyongera.


Mu karere ka Bugesera ho ikipe ya As Kigali yaje kubona intsinzi igoranye itsinze Bugesera yariri mu rugo igitego 1:0 cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston mu gice cya kabiri umukino As Kigali yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye harimo Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal bari bafite ibibazo by’imvune.


Shampiyona y’u Rwanda isigaje umunsi umwe ngo urangire kurubu ikipe ya Apr fc niyo yambere aho irushanwa na As Kigali ibitego ndetse ku munsi wanyuma hazavamo utwara igikombe muraba bombi gusa amahirwe akaba ari kuri Apr fc izakira Rutsiro fc mu gihe As Kigali izaba icakirana na Police Fc yatsinze nayo uyu munsi igitego 1:0 mu gihe umukino wari buhuze Rayon sport na Rutsiro I rubavu utabaye kubera ikibazo cya covid-19 kiri muraka karere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports