Connect with us

Breaking

Breaking: Umutoza Guy Bokasa yeguye Ku gutoza Rayon Sport.

Umutoza wa Rayon Sport Guy Bokasa yeguye nyuma yo gutsindwa umukino ukomeye ikipe yatozaga ya Rayon yatsinzwe na Apr Fc.

Ibi byabaye nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 1-0 kuri uyu gatatu tariki 16 Kamena 2021 aho amakuru dukesha Rwandan magazine iba hafi ya Rayon sport avuga ko Bukasa yahamagaye abagize Staff technique arabasezera ndetse asezera n’abakinnyi. Ati “sindi wa muntu ukunda guhatiriza.”

Nyuma w’umukino wa APR FC, Guy Bukasa yageze mu Nzove iyi kipe iba abanza guhamagara staff technique ababwira ko abashimira byose bakoranye ndetse abashimira umuhate bagaragaje nubwo ngo ’byari bigoye’.


Ati “Mwese ndabashimira uko twabanye,Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe, Nagira ngo mbabwira ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove,Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru Kandi twakoranaga.

Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira ahandi twazahurira.”

Yunzemo ati ” Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n’iyo muri Ghana ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.”

Guy Bukasa kandi yanahamagaye abakinnyi, arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye gusa Nyuma yuko umutoza mukuru yeguye, Guy Bakira wari umwungirije na we yahise yegura.


Guy Bukasa yatangiye gutoza Rayon Sports tariki 7 Nyakanga 2020 asimbuye Cassa Mbugo wari ugiye muri Gasogi uyu yari avuyemo gusa kuva yafata iyi kipe byagaragaye ko ititwaye neza ahanini bitewe n’abakinnyi bari Ku rwego rudashimishije iyi kipe yari ifite.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking