Connect with us

Sports

Dore uko Shampiyona yagenze ku makipe ahatanira kutamanuka mu kiciro cya 2.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igeze ahakomeye haba Ku makipe ahatanira igikombe nandi arwanira kutamanuka arinayo yakinaga umunsi wayo wa 7.


Umukino wari waravuzweho byinshi cyane wari buhuze Gasogi united na Mukura Vs warangiye amakipe yombi anganyije.


Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Huye wavuzwemo ibijyane na ruswa no kugurisha umukino kuri bamwe mu bayobozi wayobowe ahanini n’ikipe ya Gasogi united gusa byaje kuyibana bibi ubwo Mukura yayibanzaga igitego mu gice cya kabiri gusa abasore ba Gasogi baza kukishyura bakomeza no kwataka bashaka ikindi gusa biza kurangira ntakibonetse amakipe yombi anganyije.


Mukura Victory Sport na Gasogi ni amakipe ari habi Ku rutonde rwa shampiyona Ku makipe ahatanira kutamanuka aho nka Mukura yagiye gukina uyu mukino ibanziriza ikipe yanyuma ariyo Muhanga Fc na Gasogi ikaba yari igifite ibyago byuko ishobora gusubira mu kiciro cya kabiri.


Indi mikino yabaye kuruyu wa Kane mu ikipe ya Kiyovu yanganyije na Sunrise 0:0, Musanze itsinda Gorilla 2:0 naho umukino wari buhuze ikipe ya Eteincelle na Muhanga wasubitswe kubera ikibazo cya Covid-19 iri mu karere ka rubavu doreko aka karere Ku munsi wejo kashyizwe muri guma mu karere.


Umukino wa Musanze na Gorilla waje kugaragaramo igikorwa cyiza cyaho umukinnyi wayo imurora Japfet wari busoze gukina umupira yashimiwe na bagenzi ndetse n’ubuyobozi bwa Musanze fc bumuha ishimwe ryuko yitwaye neza mu gihe yaramaze muriyi kipe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports