Connect with us

Sports

Emery Mvuyekure yavuze ku makuru amuzana muri Rayon Sport.

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi na Tusker yo muri Kenya yavuze ko amakuru yo kuza muri Rayon nawe ayasoma mw’itangazamakuru ntacyo bavuganye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru Emery Mvuyekure yahakanye aya makuru avuga ko nta kintu na kimwe yigeze yumvikana na Rayon Sports na we arimo kubibona mu itangazamakuru.

Yagize Ati” ibya Rayon Sports mbyumva gutyo babivuga ariko njyewe nta kintu na kimwe mbiziho. Biri kunteranye n’ubuyobozi bwanjye buvuga ko impamvu ntakina ari uko namaze kumvikana na Rayon Sports kandi naravunitse.”

Emery niwe muzamu wambere muri Tusker nuko yavunitse.

Uyu munyezamu umaze iminsi atagaragara mu mikino y’iyi kipe, avuga ko byose byatewe n’imvune y’urutugu yagiriye mu ikipe y’u Rwanda mu mikino ya gicuti yakinnye na Centrafrique tariki ya 4 na 7 Kamena 2021, aho n’umukino yakinnye, yakinnye aziritse urutugu.

Emery Mvuyekura yinjiye muri Tusker FC mu mpera za 2018 hari nyuma yo gutandukana na APR FC, yakiniye kandi amakipe atandukanye nka AS Kigali na Police FC.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports