Connect with us

Sports

Imikino myinshi ya shampiyona irimo nuwa Rayon sport yasubitswe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryafashe icyemezo cyo gusubika imikino y’amakipe ahatanira kutamanuka ndetse nuwari buhuze Rayon na Rutsiro.


Bitewe nubukare bw’icyorezo cya coronavirus buri mu karere ka rubavu kari muri guma murugo imikino y’amakipe yaho yasubitswe kugeza igihe kitazwi nyuma yaho umukino wari buhuze Eteincelle na Muhanga usubitswe inzego ziyobora aka karere zanze ko ukinwa.


Imikino yasubitswe harimo uwari buhuze ikipe ya Rayon Sport na Rutsiro fc mu karere ka rubavu aho ikipe ya Rutsiro isanzwe yakirira imikino yayo gusa impande zombi zikaba zahawe amabaruwa azimenyesha ko uyu mukino wari uteganyijwe Kuruyu wa gatandatu gusa ukaba yasubitswe.


Imikino y’amakipe arwanira kuguma mu kiciro cya mbere ntanumwe uzakinwa nkuko federation yandikiye makipe iyamenyesha ko hazabanza kurebwa igihe umukino wari buhuze Eteincelle na Muhanga uzabera ukabanza ugakinwa mbere yuko bakina iminsi ibiri yari isigaye kugira ngo hatazazamo amakosa yo kurekurirana Ku makipe yaba yarizeye kuguma mu kiciro cya mbere.


Shampiyona y’u Rwanda Ku makipe ashaka igikombe irakomeza aho ikipe ya Apr fc izakira Marine Fc mu karere ka Huye,As Kigali izakina na Bugesera naho ikipe ya Police izakina na Espoir gusa umukino wari buzahuze Rayon na Rutsiro yasubitswe bitewe n’impamvu twavuzwe hejuru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports