Connect with us

Sports

Kagele yavuze kubye na Super manager anakomoza ku makuru amwerekeza muri Younga Africans.

Meddie kagele yatangaje ko ntamu agent numwe bafitanye amasezerano nyuma yo gutandukana na Gakumba Patrick uzwi cyane nka Super manager.


Amasezerano yari hagati ya rutahizamu Meddie kagele na agent we Gakumba Patrick yarangiye mu minsi itatu ishize gusa akaba yarageze ku musozo uyu rutahizamu ari mu gihe cyo guhindura ikipe doreko n’amasezerano yarafitanye n’ikipe ya Simba sport akinira nayo ari kurangira kandi akaba atazongera kubera ko atabona umwanya wo gukina uhagije.


Abajijwe kubyo kongera amasezerano muri Simba nibyo umu agent aherutse gutangaza ko uyu mugabo azerekeza muri Younga Africans umukeba wa Simba Meddie kagele yagize Ati”ibintu bya Simba SC simba nshaka kubivugaho cyane. Ninjyewe uzi icyo nshaka, niba ari amasezerano nshaka ninjye ubizi, ikindi kandi nta mu-agent mfitanye na we amasezerano. Rwose nta mu – agent mfitanye na we amasezerano.”


Ibi kandi byemejwe na super manager muriki gitondo ko atakiri kumwe na Meddie gusa Wenda bashobora kuba baganira nubwo ngo atagikorana n’abakinnyi bashaje.


Super manager yagize ati: nibyo koko amasezerano yange na Kagele yararangiye ubu twaratandukanye nubwo wenda dushobora kongera gukora ibiganiro haagati yacu tukareba ko twakongera gusa bitanabaye ntakibazo kuko ubu sinkikorana n’abakinnyi bakuze ndi gushaka impano z’abakinnyi bato bo tuzakorana igihe kirekire, yakomeje avuga ko ashimira meddie kagele igihe bamaranye doreko ariwe watumye amenyekana ubwo yamuzanaga muri Simba akitwara neza.


Ubwo Kagere Meddie yageraga mu ikipe ya Simba SC avuye muri Gor Mahia, akaba yarabifashijwemo na Super Manager wari umuhagarariye nka Agent kurubu amakuru ahari avuga ko Meddie Kagele yaba yaragiranye ibiganiro n’ikipe ya Younga gusa akaba ategereje ko amasezerano ye muri Simba arangira kuko haribyo iyi kipe izamuha naramuka asoje amasezerano adasinyiye Indi kipe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports