Connect with us

Sports

Kayiranga Baptist yagizwe umutoza wa Rayon Sport byagateganyo.

Ikipe ya Rayon sports yashyizeho umutoza Kayiranga Baptist nk’umutoza ugomba kuba atoza iyi kipe mu gihe itarabona umutoza mukuru.


Kuruyu wa gatanu ikipe ya Rayon sports ibinyujije kuri Twitter yemeje ko umutoza Kayiranga Baptist wari usanzwe ari director technic wayo ko agomba gutoza iyi kipe imikino isigaye ya shampiyona ni mu gihe uwahoze ari umutoza mukuru Guy Bukasa yeguye.


Kuwa gatatu w’iki cy’umweru nyuma y’umukino wahuzaga Rayon sports na Apr fc nibwo umutoza mukuru wa Rayon sport Guy Bukasa yatangaje ko yeguye ku gutoza iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Apr fc mu minota yanyuma we avuga ko atakomeza guhatiriza.


Kayiranga Baptist usanzwe ushinzwe ibya tekiniki muri Rayon sport akunda kwifashishwa niyi kipe mu gihe iba idafite abatoza bakuru ahanini bitewe n’urukundo abafana biyi kipe bamukunda ndetse akaba yaranayotoje akagiramo ibihe byiza doreko yanayikiniye mu myaka yo hambere bityo ubuyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi bukaba bukunda kumwifashisha doreko kurubu agiye gutoza umukino wa Rutsiro ndetse nuwa Espoir iyi kipe isigaje.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports