Connect with us

Breaking

Umuzamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi na RIB.

Umuzamu w’ikipe y’igihugu amavubi na Rayon sport Kwizera Olivier kurubu ari mu maboko ya RIB akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.


Uyu musore umaze iminsi avugwaho ibintu by’imyitwarire itari myiza yatawe muri yombi kuruyu wa gatanu nkuko ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza RIB cyabitangaje ko yafashwe akekwaho icyaha cyo kuba akoresha ibiyobyabwenge kandi ari icyaha amategeko y’u Rwanda atemera.


Kwizera Olivier afungiye kuri sitasiyo ya police ya Kicukiro aho hagomba gukorwa iperereza Ku bimukekwaho gusa uyu musore nyuma yo gukora amakosa Ku mukino ikipe ye ya Rayon sport yakinaga na Gasogi agatanga umupira wavuyemo penarite we yahise yivumbura ava mu mwiherero w’ikipe adasabye uruhushya ibintu bitashimishije abatoza n’abayobozi b’ikipe ya Rayon sport.


Si ubwambere abakinnyi ba hano mu Rwanda bavuzweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi gusa hakabura ubihamya cyangwa ngo inzego zibishinzww zibivuge gusa kuriyi nshuro Kwizwera Olivier akaba yatawe muri yombi abizira ibintu byababaje abaakunzi b’umupira hano mu Rwanda ahanini kubera impano y’izamu uyu musore afite bo bavuga ko ayipfusha ubusa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking