Connect with us

Sports

Manace mu bakinnyi 6 ba Rayon batari bugaragare Ku mukino wa police.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza kuruyu wa kane nyuma yaho ikipe y’igihugu amavubi isoje imikino yayo ya gishuti.


Umwe mu mikino utegerejwe na benshi ni umukino uhuza Police FC na Rayon Sports kuri uyu wa kane tariki 10 Kamena 2021 kuri Stade ya Bugesera guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba aho aya makipe yombi yifuza amanota atatu.


Rayon Sports ifite abakinnyi 6 batari bukine uyu mukino kubera ibibazo by’imvune barimo Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, Iradukunda Axel ndetse na Muhire Kevin. Undi wiyongereyeho ni Manace Mutatu wavunikiye mu myitozo yo ku wa kabiri bituma adakora imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa gatatu. Abo bose bariyongera kuri nyezamu Kwizera Olivier.ukiri mu maboko y’inzego akurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.


Umukino uhuza Rayon Sports na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 saa cyenda n’igice mu Bugesera. Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona mu makipe 8 ahatanira igikombe cya Shampiyona.


Aya makipe yombi ntanimwe yifuza gukora amakosa dore ko zose zakoze amakosa ku mukino wa mbere batsindwa gusa bakaza kwitwara neza Ku mukino wa kabiri aho Rayon yatsindaga Bugesera 3:1 naho police itsinda Marine 2:1 kurubu bakaba banganya amanota 4 mu mikino ibiri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports