Connect with us

Sports

Mashami Vincent yavuze ku ntsinzi ya 5 no ku bakinnyi nka Monnet-Paque.

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Mashami Vincent yatangaje ko nubwo bitwaye neza mu mikino ibiri ya Central Africa bagifite byinshi byo gukora.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuruyu wa mbere nyuma y’umukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’igihugu amavubi na Republika ya Central Africa uyu mutoza yavuze kuriyi ntsinzi ndetse no kubindi bibazo birimo n’abakinnyi nka Kevin Monnet Paque bataritabira ubutumire bw’ikipe.


Umutoza mashami Vincent yagize ati: kuba dutsinze ibitego 7 mu mikino ibiri ntago byahita bituma twikomanga mu gatuza ahubwo ni igihe kiza tubonye cyo gukosora amakosa yaba yarabonetse gusa iyo utsinze biba byiza kuko byongerera morale abakinnyi n’ubutaha bakomeza bashaka gutsinda.


Ku kibazo cya rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Saint Etienne yo mu bufaransa Kevin Monnet Paque utaritabira ubutumire bw’amavubi nyamara yaratangaje ko nibamukenera azaza ntakibazo Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mashami Vincent yavuze ko nta byinshi yavuga kuri uyu rutahizamu ariko ko inzira ikiri ndende ariko na none babishatse yaba ngufi.


Ati”ibintu bya Kevin Monnet-Paquet nta byinshi nabivugaho, haracyari inzira ndende ariko tubishatse yaba ngufi. Biracyari mu biganiro ariko ntakigoranye kirimo birashoboka.”Nubwo atigeze yifuza gutangaza byinshi, amakuru avuga ko ari we ku giti cye wegereye umukinnyi nta kintu MINSPORTS yigeze imufasha, ku buryo nayo ibaye ibyinjiyemo byakoroha ko Kevin Monnet-Paquet yaza gukinira Amavubi.


U Rwanda rwakinnye iyi mikino ibiri na Central Africa bitegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi aho ikipe y’igihugu amavubi iri mw’itsinda ririmo amakipe nka Mali,Kenya ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda izwi nka Uganda crains.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports