Connect with us

Sports

Muhire Kevin yatangaje igihe azagarukira mu kibuga.

Muhire Kevin wagize imvune shampiyona igitangira akandagiwe yatangiye gukora imyitozo yoroheje yitegura kugaruka mu kibuga.


Uyu musore yagize imvune ubwo ikipe akinira ya Rayon sport yakinaga na Kiyovu mu mukino wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda ubwo yakandagirwaga na Bigirimana Abedy umurundi ukinira Kiyovu bikamuviramo imvune ikomeye gusa kurubu akaba yatangiye gukora ibyoroheje.


Muhire Kevin yatangiye imyitozo yo muri Gym mbere yo gusubira mu myitozo na bagenzi be akaba yabanje kujya gukora imyitozo imutegura gukina cyangwa kuba yatangira guhatana n’abandi.


Uyu musore uri muri Rayon sport kuva iyi shampiyona yatangira aho yayikiniye umukino ubanza bakina na Gasogi united gusa akaza guhita avunika Ku mukino wa kabiri bakinanye na Kiyovu bakaza no gutsindwa gusa nkuko abitangaza ameze neza mu minsi mike aragaruka mu kibuga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports