Connect with us

Sports

Muvandimwe JMV yambitse impeta umukobwa bagiye kurushinga.

Muvandimwe Jean Marie ukinira ikipe ya Police Fc agiye kurushinga nyuma yo gusaba umukunziwe ko barushinga akabyemera.

Myugariro wo Ku ruhande rw’ibumoso mw’ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda kuriki cy’umweru yaraye akoze ibyo bita gutera ivi ku mukobwa wumunyaRwandakazi bagiye kurushinga witwa Rurangwa Irene bita Soleil.

Uyu musore waje muri Police Fc avuye muri Musanze Fc yagiye yigaragaza mu gihe cyashize gusa yari afite imvune mw’ivi itaratumye akina shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 kubera icyo kibazo gusa amakuru meza nuko uyu musore yatangiye gukora imyitozo yoroheje kuburyo ashobora kuba yagaruka mu kibuga.

Agaruka ku kintu yamukundiye, yavuze ko ari umukobwa utuje kandi umushyigikira.Ati”tumaze imyaka 8 dukundana, urumva twamenyanye niga mu wa kane w’amashuri yisumbuye urumva ko imyaka 8 ishize.”


Muvandimwe Jean Marie Vianney afite ubukwe mu gihe cya vuba kuko bivugwa ko kuruyu wa kabiri azajya mu murenge n’umukunzi we kurahira mu mategeko naho ubukwe nyirizina bukaba mu cy’umweru gitaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports