Connect with us

Breaking

Myugariro Salomon Nirisarike yongereye amasezerano muri Urtatu Fc.

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda Salomon Nirisarike yongereye amasezerano mw’ikipe ye ya Urtatu Fc.


Salomon Nirisarike nyuma kujya mu gihugu cya Romania mw’ikipe ya Urtatu Fc ikina ikiciro cya mbere akayifasha mu mwaka wa shampiyona umwe yari yasinyemo uyu mugabo iyi kipe ye yamuhaye andi masezerano nyuma yo kwitwara neza mu bwugarizi bwayo doreko ari mu bakinnyi batajya bakorwaho muri 11.


Uyu mugabo nyuma yo kugera muri Urtatu Fc akayifasha cyane mu bwugarizi ndetse bakanabona itike yo kuzakina imikino y’iburayi ya Uefa Conference League izanitabirwa namww mu makipe akomeye nka Tottenham Hotspur yo mu gihugu cy’ubwongereza aho bazaba kandi banahatanye n’undi myugariro wumunya Rwanda Rwatubyaye Abdul nawe ufite ikipe yabonye itike kuva muri Macedonia.


Salomon Nirisarike yageze muri Urtatu Fc avuye muri Fc Pyunic nyuma yo kutagenda neza bagatandukana gusa na mbere yaho uyu musore yari yaraciye mu makipe yo mu gihugu cy’ububirigi mu kiciro cya mbere nicya kabiri binongeyeho ko ari umukinnyi ugenderwaho mw’ikipe y’igihugu amavubi kuva agikina mu bato.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking