Connect with us

Sports

Nizeyimana Olivier usanzwe uyobora Mukura yatanze kandidatire yo kuyobora Ferwafa.

Nizeyimana Olivier usanzwe ari perezida w’ikipe ya Mukura Victory sport nawe yatanze kandidatire yiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.


Olivier wari umaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011 aho muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeyo ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.


Nizeyimana Olivier kandi ni umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda akaba mu bindi azwiho ariko ari umunyamuryango ukomeye w’ikipe ya FC Barcelona aho ajya anitabira inama z’iyi kipe ninawe uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA.


Abazaba bagize Komite Nyobozi ya Olivier:

Nizeyimana Olivier – Perezida
Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.
Habiyakare Chantal – Komiseri ushinzwe Umutungo.
Cyamwenshi Arthur – Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.
Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa
IP Umutoni Chantal – Komiseri ushinzwe umutekano
Nkusi Edmond Marc- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago
Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.
Uwanyirigira Delphine – Komiseri ushinzwe Amategeko
Lt. Col. Mutsinzi Hubert – Komiseri w’Ubuvuzi.

Ku munsi wejo nibwo wari umunsi wanyuma wo gutanga kandidatire mu bifuza kuyoboraferwafa aho amatora azaba taliko ya 27 Zulu kwezi niba ntagihindutse.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports