Connect with us

Breaking

Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora Ferwafa.

Nizeyimana Olivier wari usanzwe ari perezida w’ikipe ya Mukura victory sport niwe watorewe kuyobora Ferwafa imyaka 4 iri imbere.

Kuriki cy’umweru kuri lemigo hotel habereye amatora y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu RWanda aho uyu mwanya wahatanirwaga na Rurangirwa Louis na Nzeyimana Mugabo Olivier.

Umuyobozi wa ferwafa yatangiye aha ikaze abitabiriye bose doreko inteko itora ntanumwe wabuze,nuko aha umwanya abiyamamaza kubwira abitabiriye imigabo n’imigambi yabo.

Rurangirwa Louis yakuyemo kandidatire amatora ataraba.

Bwana Rurangiwa Louis agihabwa umwanya wo kuvuga imigabo nimigambi yahise avuga ko akuyemo kandidatire ye kubera ko ngo hari amategeko yirengagijwe amakuru avuga ibyo yavugaga bitubahirijwe aruko muri komite Olivier yatanze harimo umuyobozi usanzwe ari mu nzego za leta ariwe umuyobozi w’akaree ka Gatsibo Gasana kandi bitemewe gusa ubuyobozi bwa Ferwafa bubyamaganira kure.

Amatra ya Ferwafa yabaye hari umukandida umwe wiyamamaza ariwe Nizeyimana Olivier wanaje gutsinda aya matora ku majwi 52 kuri 56 y’abatoraga ahita atsindira umwanya wo kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka 4.

Nizeyimana Olivier yari asanzwe azwi cyane mu mupira w’amaguru doreko amaze imyaka isaga 10 ari perezida wa Mukura Vs ikina ikiciro cya mbere kandi akaba azwi nk’umufana ukomeye w’ikipe ya Fc BArcelone yo muri Espagne.

Nizeyimana Mugabo Olivier yitezweho byinshi n’abanyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking