Connect with us

Politics

Paul Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina wari umwe mu bayobozi ba MRCD-FLN gufungwa burundu nk’igihano kiruta ibindi mu Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho birimo iterabwoba.

Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba 9, yabaye Umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD yari ifite umutwe w’iterabwoba wa FLN.

Yavuze ko muri rusange basabira Paul Rusesabagina “gufungwa burundu nk’igihano kiruta ibindi mu Rwanda” kuko Ubushinjacyaha bubona ahamwa n’ibyaha byose by’iterabwoba aregwa.

Ibyaha icyenda Rusesabagina akurikiranyweho harimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ryakozwe ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byaha byose bimuhama netse adakwiye inyoroshyo kuko yaburanye ahakana uruhare rwe muri byo.

Rusesabagina yabanje kuregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba,nyuma yo gufatwa tariki 31/08/2020 na Leta y’u Rwanda ishaka kumuryozwa ibitero byahitanye abantu mu 2018 na 2019 by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije.


inkuru :Umuryango.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Politics