Connect with us

Sports

Rayon Sport yakoze imyitozo yitegura Apr Fc. (Amafoto)

Kuruyu wa mbere Ikipe ya Rayon yakoze imyitozo mu nzove aho iri kwitegura umukino ukomeye uzayihuza na Apr Fc kuruyu wa gatatu mu bugesera.


Kuruyu wa gatatu nibwo shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru izakomeza hakinwa umunsi wayo wa gatanu ku makipe 8 ashaka igikombe harimo n’umukino karundura utegerejwe n’abatari bake ugomba guhuza amakipe abiri akunzwe hano mu Rwanda.


Rayon sport kurubu ifite amanota 5 mu mikino ine yari imaze gukina aho irushwa n’ikipe ebyiri ziyoboye uru rutonde arizo Apr Fc na As Kigali zifite amanota 10 aho iyi kipe ivuga ko igomba gutsinda umukino wa Apr hagasigaramo ikinyiranyo cy’amanota 2 mu mikino isigaye bakareba ko bakora ibishoboka bagatwara igikombe.


Rayon sport izakira Apr Fc kuri sitade mpuzamahanga ya Bugesera kw’isaha ya 15:30 umukino uzaba iyi kipe ishobora kuzaba yagaruye bamwe mu bakinnyi bayo bari baravunitse harimo Manace mutatu wagarutse mu myitozo ndetse na Mugisha Gilbert baherukaga gukina ubwo Rayon sport yatsindaga Bugesera 3:1.

Amafoto: Rayon Sport.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports