Connect with us

Sports

Rayon sport yongeye gutakaza amanota 3 itsinzwe na Rutsiro.

Ikipe ya Rayon sport yongeye gutakaza amanota atatu nyuma yo gutsindwa na Rutsiro Ku kibuga cya Bugesera.


Mu mukino wa shampiyona utabereye igihe ubwo Indi yakinwaga mu mpera z’icyumweru kubera ikibazo cya covid-19 kiri mu karere ka rubavu aho rutsiro yakiriraga wabaye kuruyu wa kabiri wimurirwa kuri sitade ya Bugesera nyuma y’uwahuzaga Eteincelle na Muhanga.


Umukino watangiye ubona ugenda gake impande zombi ntakigaragara zikora gusa ikipe ya Rutsiro iza kubona penrite itavuzweho rumwe gusa yinjizwa neza na rutahizamu Ndarusanze Jean Claude Rambaramba waje no kuyibonera igitego cya kabiri bakiva kuruhuka Ku munota wa 50 Ku burangare bw’umuzamu Bashunga Abouba wari wabanjemo uyu munsi.


Rayon sport yakinnye idafite abakinnyi nka Luvumbu ufite ikibazo cy’imyitwarire ndetse na Manace Mutatu wabanje ku gatebe k’abasimbura yatakaje umukino ubanziriza uwanyuma inakomeza kujya habi nyuma yo gutakaza igikombe n’umwanya wa kabiri ikawubura kurubu nimyanya y’imbere iri kugenda iyitakaza gusa hasigaye umukino umwe izakiramo Espoir fc.


Muyindi mikino yabaye kuruyu wa kabiri kubera yari yarasubitswe wahuje Eteincelle na Muhanga uza kurangira ikipe ya Muhanga inyagiwe ibitego 4 ku 0 harimo ibitego bitatu byatsinzwe na rutahizamu wumunya Tchad witwa Brahim Hassan Djibrine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports