Connect with us

Sports

Rwanda league: Rayon na Police ziguye miswi,As Kigali ibona atatu.(Indi mikino)

Amakipe ya Rayon sport na Police Fc zikomeje gutakaza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kunganya 1:1.


Uyu mukino ni umwe muyabaye kuruyu wa Kane aho aya makipe yombi yagombaga gukina ashaka amanota atatu kugira ngo byibuze yegere Apr fc na As Kigali zitwaye neza kuruyu munsi wa gatatu wa shampiyona.


Umukino watangiye amakipe yombi yigana gusa ntawugera imbere y’izamu gusa igice cya mbere kigeze hagati Police yaje kubona igitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick papy ku mupira yahawe na Osee gusa Rayon sport nk’ikipe nkuru yaje guhita yishyura kuri Penarite yakozwe umupira Sugira Ernest yahinduye bagakozaho amaboko penarite yatewe neza na Heritier Luvumbu.


Uyu mukino warangiye ikipe zombi zinganyije 1:1 zikomeza no kunganya amanota gusa zirasigara kuko ubu ku munsi wa gatatu Rayon na Police zifite amanota 4 naho Apr Fc na As Kigali zikomeje gukubana ziyoboye n’amanota 7 mu mikino itatu imaze gukinwa.


Muyindi mikino yabaye kuruyu wa Kane mu makipe ahatanira shampiyona hakiri kare Apr fc yatsinze Bugesera 3:0, As Kigali isanga Rutsiro I rubavu iyitsinda 2:0 naho Espoir ikaba yatsinze Marine igitego 1:0 iyi mikino ikaba izakomeza kuruyu wa gatandatu no ku cy’umweru aho harimo n’umukino ukomeye uzahuza Police Fc na Apr fc kuri sitade ya Huye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports