Connect with us

Sports

Sergio Ramos yatandukanye na Real Madrid nyuma y’imyaka 16 ayikinira.

Myugariro Sergio Ramos yasezeye kw’ikipe ya Real Madrid nyuma y’imyaka 16 ayikinira ndetse akaba yaranayibereye kapiteni igihe kinini.


Sergio Ramos ni umukinnyi w’imyaka 35 ukina mu bwugarizi akaba yaravukiye mu gihugu cya Espagne kurubu akaba yakiniraga Real Madrid yajemo mu myaka 16 avuye mw’ikipe ya Fc Seville yakuriyemo akiri umwana bivugwa ko ashobora no gusubirayo gusorezamo umupira w’amaguru.

Uyu mugabo ubundi yatangiye akina ku ruhande rw’iburyo inyuma aho bakunda kwwita kuri kabiri gusa nyuma yaho abatoza bamuhinduriye umwanya bamushyira mu mutima wa defense arinaho yamenyekanye cyane mu myaka yakiniye Real Madrid.


Ramos yabaye myugariro ukomeye mu nateka y’umupira w’amaguru bitewe n’ibigwi afite harimo nk’ibikombe bya shampiyona 5 yahesheje ikipe ya Real Madrid, Uefa champions league 4 ,ibikombe by’umwami wa Espagne ndetse akaba yaratwaye igikombe cy’isi muri 2010 n’ikipe y’igihugu ya Espagne anatwara ibikombe bibiri by’uburayi n’ibindi bihembo byinshi birimo n’ibye Ku giti cye.


Sergio Ramos yasezeye kw’ikipe ya Real Madrid nyuma y’uko amasezerano yarafitanye nayo arangiye bakanga kumwongera andi bitewe Nuko ahanini yifuzaga ko bamusinyisha imyaka 2 ariko ikipe yo igatanga umwaka 1 ahanini bitewe n’imyaka uyu mugabo afite gusa bikaba bivugwa ko amakipe nka Paris St Germain, Manchester United na Seville arizo zifuza uyu myugariro w’imyaka 35.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports