Connect with us

Sports

Abafana ba Rayon Sport batangije gahunda yo kwigurira umukinnyi ukomeye.

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sport ryamenyekanye nka Gikundiro Forever ryatangije gahunda yo gukusanya amafaranga azavamo ayo kugurira ikipe yabo umukinnyi ukomeye.

Nyuma yo kurangiza Ku mwanya wa 7 muri shampiyona ya 2020-2021 bikababaza abenshi mu bakunzi biyi kipe ahanini izwiho kuba ihatanira ibikombe abafana bafashe umwanzuro wo kugura umukinnyi ukomeye ngo bafashe ubuyobozi bwa Rayon Sport Kugura umukinnyi w’izina rikomeye.

Ubuyobozi bwa Gikundiro Forever bwatangarije Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko batangije iyi gahunda kare kugira ngo bizafashe ikipe kwiyubaka hakiri kare. Ni nyuma y’uko Rayon Sports ibaye iya karindwi muri shampiyona iheruka gusozwa, umwanya mubi iyi kipe yagize kuva yashingwa.

Umuyobozi wa Gikundiro Forever Fista Jean Damscene.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever avuga ko umwanya ikipe yagize nta mufana n’umwe washimishije ariko ko ngo umusaruro w’umwaka utaha buri mufana agomba kuwugiramo uruhare.

Ati ” Buri mufana wese wa Rayon Sports aho ari ntiyishimye. Umwanya twagize ntitwawishimiye ariko twagira uruhare mu kuzagira umusaruro mwiza w’umwaka utaha. Igikenewe ni abakinnyi beza kandi tugomba gushyigikira ubuyobozi bwacu mu kubaka ikipe nziza kandi ikomeye.”

Yunzemo ati ” Abazi amateka ya Gikundiro Forever ishingwa, ikipe yari mu bihe bibi cyane ndetse abafana baracitse kuri stade, aba ariho hakomoka igitekerezo cyo kudatererana ikipe. N’ubu ikipe yacu iradukeneye kurusha ikindi gihe. Nubwo covid-19 itoroshye ariko buri wese mu bushobozi bwe yagira icyo atanga kuko ntahandi ikipe yacu ikura uretse ku bafana bayo , twebwe.

Umwaka ushize muri gahunda nk’iyi yo gushyigikira ubuyobozi kugira umukinnyi ugurwa, Gikundiro Forever yari yakusanyije asaga gato miliyoni ebyiri (2.144.500 frw).

Amafarnga y’uyu mwaka azajya ashyirwa kuri Code ya Gikundiro Forever 182*8*1*400149#ibaruye kuri Uwineza (umubitsi wa Gikundiro Forever kuva yashingwa muri 2013). Undi mufana wa Rayon Sports wakenera kwifatanya na Gikundiro Forever muri iyi gahunda azajya abaza ibisobanuro kuri 0788532662.

Abafana ba Rayon sport batangije gahunda yo kwigurira umukinnyi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports