Connect with us

Breaking

Abakinnyi b’ababanyarwanda bitwaye ute muri kino cy’umweru gishize?

Bamwe mu bakinnyi bakomoka mu Rwanda muri kino cy’umweru twasoje ejo baraserutse mu kibuga, nkaho Haruna Niyonzima na Kagere Meddie bari bageze ku musozo w’amasezerano n’ amakipe bakiniraga, mugihe ukina muri Sweden witwa Rafael ikipe ye yigaragaje neza.

Bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda basoje icyumweru mu kababaro aho nka Haruna umukino wa nyuma ikipe ye yakinnye yitwa umukinnyi wayo, Yanga yaje kuwutsindwa na Simba SC ya Meddie kagere na we wakinaga umukino usoza amasezerano banabatwara igikombe cy’igihugu, ni mu gihe muri Sweden ikipe ya rutahizamu Rafael York yatanze isomo rya ruhago.

Ibihugu bimwe na bimwe bikinamo abanyarwanda hanze yarwo, ubu biri mu karuhuko ahandi shampiyona zararangiye ariko hari n’abagikina.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri Tanzania bashyiraga akadomo ku mwaka w’imikino muri iki gihugu ahakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu, Azam Sports Federation Cup(ASFC), wahuje amakipe y’amakeba Simba SC na Yanga.

Haruna Niyonzima ashobora kugaruka gukina mu Rwanda.

Yanga yaherukaga gutsinda Simba SC muri shampiyona, yashakaga kureba niba ishobora kuza kubisubiramo ariko siko byaje kugenda, yaje gutsindwa uyu mukino 1-0 cya Simba SC cyatsinzwe na Thadeo Lwanga kibahesha iki gikombe.

Ni umukino Haruna wamaze gusezerwaho atari mu bakinnyi ba Yanga bakoreshejwe ni mu gihe Meddie Kagere yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Kagere Meddie yongeye gutwara igikombe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking