Connect with us

Breaking

Al Ahly yatwaye Champions League yikurikiranya ica agahigo. Amafoto.

Al Ahly ni ikipe yaciye agahigo ko gutwara igikombe cya Champions League ku shuro yayo ya 10 ikaba igitwaye ishuro ebyiri yikurikiranya, ibi bikaba biyigira umwami wa ruhago muri Afurika. Ikaba yabigezeho nyuma yo gutsinda Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’ Epofo ku mukino wa nyuma wabereye muri Maroc 3-0.

Mu ijoro ryo kuri uyu wagatandatu, ku kibuga cyitiriwe Mohammed V muri Maroc habereye umukino wanyuma wa CAF Champions League, warangiye ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ishimangiye ko ariyo kipe y ubukombe kuri uyu mugabane nyuma nyuma yo gutwara igikome cya 10 muri iri rushanwa. Ikarita y’ umutuku yatanzwe kuruhande rwa Kaizer Chiefs igice cyambere kigiye kurangira byayikomye mu nkokora kuko kuva ubwo yatangiye kwatakwa na Al Ahly kuburyo bukomeye. igice cy’ ambere cyarangiye nta kipe ibashije kwinjiza igitego kandi nta nuburyo bw’ igitego bwinshi bwa bonetse ku mpande zombi.

Al Ahly yagragaje urwego ruri hejuru

Gusa igice cy’ akabirii ibintu byahinduye isura kuko ikipe ya Al Ahly yaje yariye karungu kuburyo yokeje igitutu Kaizer Chiefs dore ko bari basigaye ari abakinnyi icumi nyuma y’ ikarita itukura yahawe umukinnyi wabo. Kumunota wa 53 Mohammed Sherif yafunguye amazamu atsinda igitego cy’ ambere cy’ Al Ahly hanyuma ku munota wa 63 Mohammed ,Magd Afsha yatsindiye iyi kipe yo mu Misiri igitego cya 2 mu gihe Amr El Solia yatsinze igitego cy’ agashinguracumu ku munota wa 74.

Umukino urangira gutyo. ibi bikaba byatumye Al Ahly itwara iki gikombe kushuro ya 10, ndetse ikaba igitwaye kabiri kikurikiranyije, ibifashijwemo n’umutoza wayo Pito Mosimane.

Umutoza w’ Al Ahly Pito Mosimane agitwaye kabiri kikurikiranya.

Al Ahly imaze kuba ubu kombe muri Afurika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking