Connect with us

Sports

Ally Niyonzima yahakanye ibimuzana muri Rayon Sport anayibutsa umwenda imurimo.

Nyuma yo kubura umwanya ubanza mu kibuga ndetse ntanahabwe amahirwe biravugwa ko Ally Niyonzima ashobora gutandukana na Azam akajya muri Rayon sport nubwo we yabihakanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umutoza wungirije wa Azam FC, Vivier Bahati yavuze ko mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika bazakina bagomba kugura neza, bityo bivuze ko hari abakinnyi bagomba gusezererwa.

Ati “bijyanye n’ayo marushanwa, turimo kwitegura kugira ngo twizere tudashidikanya ko tuzaba dufite ikipe izaduhesha icyubahiro, rero tugomba kugura abakinnyi beza. Kuri iyo gahunda kandi tuzatandukana n’abakinnyi twabonye batatanze umusaruro.”

Muri abo bakinnyi bazarekurwa bivugwa ko harimo n’umunyarwanda Ally Niyonzima winjiye muri iyi kipe umwaka ushize muri Kanama.

Ally avuga ko ibyo gutandukana na Azam byo bishoboka cyane ko izina afite ritamwemerera kuba atabona umwanya wo gukina doreko ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu gusa yavuze ko nta gahunda yo kugaruka muri Rayon sports ihari ati mbere yo kugaruka bazabanze banyishyure amafaranga yange bandimo.

Ally Niyonzima ntabwo yagize umwaka mwiza, yatangiye abona umwanya wo gukina ariko uko iminsi yashiraga yagendaga awutakaza kugeza aho yatangiye kubura no mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino, amakuru akaba avuga ko uyu mukinnyi ari mu bakinnyi iyi kipe izasezerera nubwo asigaje umwaka umwe w’amasezerano.

Ally Niyonzima arishyuza Rayon sport ivugwa mu zimushaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports