Connect with us

Sports

Apr Fc yasinyishije Nsabimana Aimable wa Police na Alain Bacca wa Bugesera.

Ikipe ya Apr fc nyuma gutwara igikombe cya shampiyona yuyu mwaka yatangiye kwiyubaka igura myugariro n’undi wataka aca ku mpande.

Kuruyu Mugorba ikipe ya Apr Fc yasinyishije myugariro Nsabimana Aimable wakiniraga ikipe ya Police ari na kapiteni wayo ndetse na Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca wari ari mu bahetse Bugesera Fc.

Nsabimana Aimable wakiniraga Police Fc yamaze kwerekeza mw’ikipe ya Apr fc ayisinyira imyaka ibiri ku mafaranga angana na million 15 yahawe nyuma yaho iyi kipe yahozemo yifuje kumugarura kuko yari asoje amasezerano ya Police Fc kandi kubera akutabona umwanya wo gukina atifuzaga kuyongera.

Kwitonda Alain Bacca ukiri umukinnyi muto waruri mu bahetse ikipe ya Bugesera cyane mu gushaka ibitego doreko ari no mu bakinnyi basoje bafite ibitego byinshi b’abanyarwanda ndetse akaba yaratangiye no guhamagarwa mw’ikipe y’igihugu Amavubi.

Apr Fc iri mu makipe kw’igura n’igurisha ni ikipe idakunda kuvugwa guda igakora ibikenewe kurubu haravugwamo andi mazina akomeye nka Mugisha Gilbert wa Rayon sport ndetse na Nishimwe Blaise.

Nsabimanna Aimable agarutse muri Apr nyuma y’imyaka ibiri.
Kwitonda Alin Bacca wakiniraga Bugesera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports