Connect with us

Sports

As Kigali iragura Sarpong cg arigira muri Rayon Sport?

Nyuma yaho haje inkuru ivuga ko Macheal Sarpong agiye kujya gukina muri As Kigali,Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwagiranye ibiganiro na Michael Sarpong ariko byabagoye bitewe n’amasezerano uyu mukinnyi afite muri Yanga.

Umwaka ushize nibwo Michael Sarpong yasinyiye ikipe ya Yanga muri Tanzania amasezerano y’imyaka 2, nyuma y’umwaka umwe asinyiye iyi kipe bivugwa ko ashobora gutandukana nayo bitewe n’uko itashimye umusaruro we.

Nyuma y’uko bivuzwe ko ashobora gutandukana n’iyi kipe, amakuru yamugaruye mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira ni mu gihe byavuzwe ko na AS Kigali bagiranye ibiganiro.

Umuyobozi w’iyi kipe Bwana Shema Fabrice yavuze ko bageraeje gusinyisha uyu mukinnyi ariko byanze bitewe n’ingingo zigize amasezerano ye.

Ati “Sarpong aracyafite umwaka umwe muri Yanga, kandi afite release clause(ibisabwa kugira ngo arekurwe) ikomeye cyane, we twaramuretse.”

Kugeza ubu AS Kigali ni ikipe ikomeje kwiyubaka kugira ngo izahagararira u Rwanda neza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations.

Sarpong ntabwo yahiriwe muri Tanzania.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports