Connect with us

Sports

As Kigali na Mukura Vs zabonye abatoza bashya.

Isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rirakomeje Ku bakinnyi n’abatoza mu kiciro cya mbere aho Ruremesha yagiye muri Mukura naho Jimmy Mulisa ajya muri As Kigali kungiriza.

Umutoza Ruremesha Emanuel watozaga ikipe ya Gorilla yagizwe umutoza w’ikipeya Mukura naho Jimmy Mulisa utari ufite akazi yagiye kungiriza Eric mw’ikipe ya As Kigali.

Nyuma yo kugira ibihe byiza mu mwaka umwe yari amaze muri Gorilla Fc akayifasha kutamanuka mu kiciro cya kabiri yari ivuyemo Ruremesha Emmanuel yanze kongera amaseserano muriyi kipe ahitamo kujya gutoza Mukura mu gihe cy’imyaka 2 aho axaba yungirijwe na Mateso Jean de Dieu.

Mulisa Jimmy utari uherutse kuntebe y’abatoxa hano mu Rwanda yamaze kumvikana n’ikipe ya As Kigali amasezerano y’umwaka umwe avuga ko azajya yungiriza Eric Nshimiyimana usanzwe ayitoza,aba bombi bakaba bazafasha iyi kipe mu mikino nyafurika ndetse bakanasabwa gutwara shampiyona.

Jimmy Mulisa yasinyiye kuba umutoza wungirije wa As Kigali.

Andi makipe avugwamo abatoza bashya ni Rayon Sport ivugwamo Masudi djuma abarayon bakunze kwita Commando wanamaze kugera I Kigali mu biganiro niyi kipe ndetse na Police ikiri gushakisha abatoza batandukanye mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports