Connect with us

Sports

Breaking news: Umuzamu Kwizera Olivier asezeye kuri ruhago Ku myaka 27.

Umuzamu w’ikipe y’igihugu amavubi wafatiraga ikipe ya Rayon Sport asezeye Ku gukina umupira w’amaguru.

Mu gitondo cyo kuruyu wa gatanu nibwo hamenyekanye inkuru abenshi bise y’incamugongo yuko Kwizera Olivier yasezeye Ku mupira w’amaguru.

Umuzamu Kwizera Olivier wari ufite imyaka 27 yatangaje bamwe mu bamwegereye ko atazongera gukina umupira w’amaguru mu buzima bwe nubwo hataratangazwa impamvu n’icyatumye uyu musore wakundwaga na benshi area umupira w’amaguru.

Ku myaka 27 gusa Kwizera Olivier ntazongera gukina umupira.

Mu minsi ishize nibwo uyu muzamu wakiniraga Rayon Sport yari mu rukiko aburana Ku byaha yashinjwaga byo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi gusa akaza kurekurwa kuko yakatiwe umwaka umwe usubitswe abenshi bari no gukeka ko yaba ariyo mpamvu yabiimuteye nubwo Ku giti cye ataratangaza impamvu yihishe inyuma yiri sezera.

Kwizera Olivier yari umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Rayon Sport gusa akabaa yaraciye ahantu henshi hatandukanye kubera impano ye y’izamu idashidikanwaho nubwo yagiye agira utubazo tw’imyitwarire yaciye mu makipe nka Apr Fc,Bugesera akina no mu gihugu cya afurika yepfo kandi nubu isoko ry’igura nigurisha ryari rikataje ari mu bakinnyi bifuzwaga n’amakipe menshi hano mu Rwanda no hanze yarwo.

Kwizera Olivier yasezeye kuri Ruhago.
Impano ya Olivier abantu benshi bavuze ko bayihombye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports