Connect with us

Breaking

Ese Byiringiro Lague yaba yabonye indi kipe mu Bubiligi?

Muri iki cyumweru nibwo Byiringiro Lague yatangaje ko yatsizwe igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax, ariko uyu mukinnyi akaba yaravuze ko aho yatsindiwe yahabonye ko kandi amahirwe yabonye atayabyaje umasaruro.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, nibwo Brig Gen Firmin Bayingana, akaba umuyobozi wa APR FC wungirije yatangarije Royal FM ko Byiringiro Lague yatsinzwe igeragezwa ko kandi hari indi kipe yamubenguka biteguye kugira ibiganiro .

Yagize ati:“kimwe n’uko hari ikipe yamubenguka akiri hariya, yatuvugisha nta kibazo, birashoboka ko iriya kipe bigendanye n’ubukungu yavuga iti urugero twifuza ko yaba ariho muri physical ntabwo ari rwo, ariko bikajyana n’ibyo by’imitungo muvuga kuko muzi uburyo iki cyorezo cyangije byinshi, iriya kipe rero ishobora kutamwakira ariko hakagira indi imubenguka, twavugana nta kibazo ariko itanabonetse Lague azagaruka kuko ni umukinnyi wa APR FC.”

Amakuru Ahobite yamanye ni uko Mupenzi Eto’o akomeje gushakira ikipe Byiringiro Lague mu gihugu cy’u Bubuligi yajyamo gukinira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking