Connect with us

Breaking

Hamenyekanye ikipe yo mu Bufaransa Mutsinzi Ange agiye kwerekezamo.

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Mutsinzi Ange Jimmy akomeje ibiganiro n’ikipe yo mu kiciro cya kabiri mu bafaransa yitwa Le Havre.

Mutsinzi Ange Jimmy utarigeze yongera amasezerno muri APR FC akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye ku mugabane w’afurika ndetse n’Iburayi.

Uyu myugariro watangiye kurambagizwa n’amakipe ubwo yavaga mu mikino nyafurika y’abakinnyi bakina iwabo imbere mu gihugu (CHAN) ya 2020, ntabwo yigize yifuza kongera amasezerano muri APR FC .

Ange byavuzwe kenshi ko yifujwe n’amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi ariko uyu mukinnyi avuga ko mu gihe yaba abonye ikipe azabona umwanya wo gukina uhagije hagati y’Ubufaransa n’Ububiligi yiteguye kujyayo.

Amakuru Ahobite yamenye ni uko Mutsinzi Ange Jimmy amaze iminsi mu biganiro n’ikipe ya Le Havre mu kiciro cya kabiri mu Bufaransa ndetse ngo ibiganiro birimo kugenda neza , mu minsi iza uyu mukinnyi ashobora gufata rutema ikirere akajya mu bufarana kujya gukora ikizamini cy’Ubuzima  , yagitsinda agasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB
Mutsinzi Ange yari garagaje muri CHAN

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking